in

Rayon sports WFC urugendo rwayo rubaye nkurw’umwana wiga gukambakamba mu gushaka itike ya CAF Women’s Champions League

Rayon Sports Women Football Club (WFC), ikipe y’abagore yitwaye neza mu Rwanda, iri guhura n’imbogamizi zikomeye mu gushaka itike ya CAF Women’s Champions League. Nubwo iyi kipe yatwaye shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize, urugendo rwayo muri CECAFA, aho hatoranywa amakipe azahagararira akarere mu mikino ya CAF, ruri kugenda rugorana cyane.

 

Mu mukino wayo wa mbere, Rayon Sports WFC yahuye n’ikipe ya Commercial Bank of Ethiopia (CBE), imwe mu makipe afite izina rikomeye muri Ethiopia. N’ubwo Rayon Sports WFC yitwaye neza, yatsinzwe ibitego 3-2, nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa mbere w’umukino gitsinzwe na Senaf Wakuma.

 

Iki gitego cyashyizeho igitutu Rayon Sports WFC, bigaragara ko bitari byoroshye gukosora amakosa yakorewe mu ntangiriro z’umukino ariyo yabaye intandaro yo gutsindwa umukino kuko bagiye Ku garuka mu mukino ikipe ya CBE yabatanze.

 

Nyuma y’uwo mukino wa mbere, Rayon Sports WFC yongeye guhura n’ikibazo nk’icyo mu mukino wayo wa kabiri, ubwo yatsindwaga na Kenya Police Bullets WFC igitego 1-0. Iki gitego cyatsinzwe na Purity Anyetu ku munota wa 6, bituma Rayon Sports WFC yongera gushyirwa mu bihe bikomeye byo gukina ishaka Kwishyura igitego. N’ubwo Rayon Sports WFC yagerageje gukora ibishoboka byose ngo yishyure, byarangiye umukino urangiye itabashije kubona igitego.

Imikino ibiri ibanza yerekanye ko Rayon Sports WFC ikiri mu ntangiriro z’urugendo rutoroshye two kubaka ikipe ihangana mu mikino yo Ku mugabane wa Afurika no mu karere ka Afurika y’uburasirazuba, nk’uko umwana akambakamba mbere yo gutera intambwe, Rayon Sports WFC irasa n’ifite urugendo rugufi mu kugera ku nzozi zo gukina CAF Women’s Champions League. Imbogamizi zo gutsindwa hakiri kare mu mikino, zerekana ko hakiri byinshi byo kwiga no gukosora kuri Rayon SportsWFC.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Scaloni yahamagaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu batarimo Lionel Messi

Manchester City igiye gutiza Umukinnyi wayo ufite impano idasanzwe