Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports igaragaza ibibazo bikomeye mu kibuga hagati kubera imvune abakinnyi b’iyi kipe bagize basanzwe bahakina bayobowe na Mbirizi Eric ndetse na Rafael Osaluwe.
Iyi kipe itajya ipfa kwiburira ubu biteganyijwe ko igomba gushaka uko yagera mu kwezi kwa mbere igihagaze neza ku rutonde rwa shampiyona kugirango ibashe kongeramo izindi ntwaro zikomeye zizayifasha gutwara igikombe uyu mwaka.
Amakuru YEGOB ifite akandi yizewe avuga ko Rayon Sports ibiganiro bigeze kure na Niyonzima Olivier Sefu usanzwe akanira ikipe ya As Kigali kandi akayifasha cyane mu kibuga hagati.
Uyu musore ukinira AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi uwavuga ko Rayon Sports imubonye yaba iguze umukinnyi mwiza ntiyaba abeshye kubere ko iyi kipe ibura umukinnyi ukomeye ushobora kujyana imipira imbere akanabasha kugarira izamu akina mu kibuga hagati.
Niyonzima Sefu yakiniye amakipe akomeye cyane hano mu Rwanda nubwo ataragira amahirwe yo gusohoka ngo akinire andi makipe duturanye cyangwa ahandi. Amakipe uyu musore yakiniye ayobowe na APR FC, AS Kigali ndetse na Rayon Sports.