in

Rayon Sports nyuma yo gutoba APR FC nk’ubuzizi burya ibivuzo, umukinnyi wayo yahawe amafaranga menshi abafana bose bamukurira ingofero

Igitego cya Charles Bbaale ku munota wa 6'

Rayon Sports nyuma yo gutoba APR FC nk’ubuzizi burya ibivuzo, umukinnyi wayo yahawe amafaranga menshi abafana bose bamukurira ingofero

Umukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda z’amanwa, witabiriwe n’abafana benshi b’amakipe yombi cyane ikipe ya Rayon Sports isanzwe n’ubundi ifite abafana benshi. Ikipe ya APR FC nayo itajya yiburira yaje kugaragaza ko nayo ifite abafana batari bacye ndetse bari bitabiriye uyu mukino cyane.

Tugarutse mu kibuga, uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC ikina umupira mwiza cyane ariko ukabona ko iyi kipe abakinnyi bayo bataha izamu barimo Victor Mbaoma ndetse na Apam Assongwe bagendaga bahusha uburyo bumwe na bumwe bwabaga bwabazwe.

APR FC nyuma yo gukomeza kugenda bahusha uburyo bwabaga bwabazwe yaje guhita ikosorwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports binyuze kuri ba rutahizamu bayo barimo Heritier Luvumbu Nzinga, Ojera, Youseff Rharb ndetse na Charles Bbaale bahita babona igitego cya mbere gitsinzwe na Charles Bbaale ku munota wa 6.

Ikipe ya APR FC ntabwo yigeze ita imbaraga cyangwa ngo icike intege nyuma yo gutsindwa igitego kuko yakomeje kugenda igerageza ibishoboka byose kugirango ishake uko yakishyura binyuze kubakinnyi bayo baca ku mpande ariko kubyaza umusaruro uburyo bikomeza kwanga.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe zombi zikora ibishoboka byose ngo zishimishe abafana bazo ariko n’ubundi ikipe ya Rayon Sports nkuko yari yabikoze mu gice cya mbere ihita ibona ibitego 2 byose byabonetse kuri Penalite zakorewe Joachim Ojera.

Nyuma y’uyu mukino abafana b’ikipe ya Rayon Sports bahise bahamagara rutahizamu Joachim Ojera ahabwa amafaranga n’abafana kubera ibyishimo yanahaye bakabasha kwihaniza ikipe ya APR FC ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Nubwo Joachim Ojera yashimiwe n’abafana ba Rayon Sports ariko bamwe busesenguzi bari kuri uyu mukino Bose bemeje ko Iraguha Hadji ari umukinnyi mwiza ndetse wanabigaragaje ubwo yajyagamo asimbuye agatanga imipira 2 yavuyemo ibitego.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yongeye kwandagaza APR FC y’abanyamahanga, iyitwara Igikombe cya Super Cup

Ntibakozwa ibyo gutaha! Abafana ba Rayon Sports bayobowe n’abana ba Uwayezu Jean Fidel kubera ibyishimo by’uko Murera yabo yiyunyuguje APR Fc banze gusoka muri sitade – Videwo