in

“Rayon Sports ntiyari kubona ayo guhemba Okwi” Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe yemeje amakuru yerekezaga Okwi muri Rayon Sports

Perezida w’ikipe ya Kigali Sports, Mvukiyehe Juvenal yemeje ko Emmanuel OKWI iyo agaruka mu Rwanda atari gukinira Rayon Sports kuko ntabushobozi bwo kumuhemba bari bafite.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Nzeri 2022 nibwo Perezida Mvukiyehe Juvenal yagiranye ikiganiro na RadioTv10 aho yari ari kuvuga ku buzima bw’ikipe abereye umuyobozi muri iki gihe.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yabajijwe kuri Emmanuel OKWI byavuzwe ko yari yateye umugongo Kiyovu Sports akajya kuganiro na Rayon Sports.

Mu gusubiza Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe yavuze ibyo bitari gukunda kuko Rayon Sports ntabushobozi yari ifite bwo kumuhemba kuko bamuhaga make ku yo Kiyovu Sports yamuhaga.

Mvukiyehe Juvenal ati: “Iyo Emmanuel Okwi aza mu Rwanda ntakinire Kiyovu Sports ntabwo yari kujya muri Rayon Sports kuko yamuhaga 1/4 cy’ayo (Amafaranga) twamuhaga.”

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwashinjwaga gusubikisha ibitaramo bya Bruce Melodie yabyigaramye ku mugaragaro

Phil Peter yahaye ubufasha bukomeye Bruce melody wafashwe mpiri mu Burundi