Uwashinjwaga gusubikisha ibitaramo bya Bruce Melodie yabyigaramye ku mugaragaro

Umuherwe Toussaint wafingishije Bruce Melodie yigaramye ibiri kuvugwa mu itangazamakuru ko ari we wihishe inyuma y’isubikwa ry’ibitaramo Bruce Melodie yari afite gukora mu mpera z’iki cyumweru.

Bruce Melodie yageze mu gihugu cy’u Burundi yahise atabwa muri yombi nyuma yo kwambara Toussaint 2000$ yari yamuhaye ngo ajye gukora igitaramo nuko igitaramo nticyaba.

Ikinyamakuru JIMBERE MAGAZINE gukorera mu gihugu cy’u Burundi cyavugishije Toussaint ushinja Bruce Melodie kumwambura.

JIMBERE yamubajije niba ari we uri inyuma yo guhagarikwa kw’ibitaramo bya Bruce Melodie nuko Toussaint abihakana yivuye inyuma.

Toussaint ati: “Ndateye ivyatsi ingendo y’ibimenyeshamakuru mu kumvugira ivyo ntabatumye, kuri dossier ikiri mu matohoza”.

Tugenekereje mu kinyarwanda ni “Nteye utwatsi ikwirakwira ry’ibinyamakuru muvuga ibyo ntabatumye, dosiye iracyari mu iperereza.”