Nyuma y’amatora y’abayobozi bashya ba Rayon Sports, hashyizweho Komite yuzuye igizwe n’inzego zinyuranye zizakorera hamwe mu myaka ine iri imbere, hagamijwe kuzamura urwego rw’imiyoborere n’imikorere y’Ikipe y’Aba-Rayons.
Urwego rw’Ikirenga (Supreme Organ) ruzayoborwa na Muvunyi Paul nka Perezida, afatanye na Dr Claude Emile Rwagacondo nk’Umuyobozi wungirije na Abdallah Murenzi nk’Umunyamabanga. Abajyanama muri uru rwego ni Paul Ruhamyambuga, Theogene Ntampaka, Jean Fidele Uwayezu, Charles Ngarambe, Sadate Munyakazi, na Valens Munyabagisha.
Komite Nyobozi ya Association Rayon Sports (Executive Committee) yashyizweho igizwe na Thadée Twagirayezu nk’Umuyobozi Mukuru, afatanya na Prosper Muhirwa na Aimable Roger Ngoga nk’abayobozi bungirije. Patrick Rukundo azaba Umubitsi, naho Chance Denys Gacinya azaba Umujyanama.
Mu rwego rwo gukemura amakimbirane, Komite Nkemurampaka izayoborwa na Martin Rutagambwa, ashyigikirwa na Freddy Muhirwa nk’Umuyobozi wungirije na Marceline Nyiransengiyumva nk’Umunyamabanga.
Komite Ngenzuzi izagenzura imikorere y’Ikipe, ikaba iyobowe na Ignace Havugiyaremye, afatanya na Josée Akayezu nk’Umuyobozi wungirije na Bernard Byiringiro nk’Umunyamabanga.
Abayobozi bose basabwe gukorera hamwe mu bufatanye, hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Ikipe no kongera icyizere mu bafana.