in

FERWAFA Youth League U17 iratangizwa uyu munsi kuri Kigali Pélé Stadium

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo 2024, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangiza ku mugaragaro FERWAFA Youth League U17 mu kiciro cy’abahungu n’abakobwa. Iri rushanwa rizatangira kuri Kigali Pélé Stadium, hagamijwe guteza imbere impano nshya z’abakiri bato mu mupira w’amaguru.

Imikino y’Abakobwa

Umukino wa mbere mu cyiciro cy’abakobwa urahuza ikipe ya Police WFC U17 na APR WFC U17. Uyu mukino uteganyijwe gutangira saa saba z’amanywa (13h00) kuri Kigali Pélé Stadium. Ni amahirwe akomeye ku bakobwa bakiri bato yo kugaragaza impano zabo no guhatanira igikombe cya mbere cya iri rushanwa.

Imikino y’Abahungu

Nyuma y’umukino w’abakobwa, hazakurikira umukino w’icyiciro cy’abahungu uzahuza Rayon Sports FC U17 na APR FC U17, uteganyijwe gutangira saa cyenda z’amanywa (15h00).

Intego y’Irushanwa

FERWAFA Youth League U17 igamije gushakisha impano nshya no guha abakinnyi bakiri bato urubuga rwo gukina ku rwego rwo hejuru, hagamijwe kubaka icyerekezo cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni gahunda igamije gufasha guteza imbere umupira w’abakiri bato no kwitegura kuzatanga abakinnyi b’imena mu makipe y’igihugu.

Abakunzi b’umupira w’amaguru barahamagarirwa kwitabira no gushyigikira aya makipe, mu rugendo rwo kuzamura urwego rw’imikino mu gihugu. Kigali Pélé Stadium irateguye kwakira abafana bose mu mikino ya mbere y’iri rushanwa, rikaba rizakomeza mu minsi iri imbere.

Uko gahunda iteye , imikino ikinwa uyu munsi uko ikurikirana

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports: Komite nshya yashyizweho mu rwego rwo kuyobora Ikipe mu myaka ine iri imbere

Amafoto y’ikizungerezi Victoria Kjær Theilvig wo muri Denmark wegukanye ikamba rya miss Universe 2024