in

Rayon Sports ishobora kujya mu matsinda ntamukino n’umwe ikinnye

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y’amahirwe amaze iminsi ayigenda imbere, biravugwa ko ishobora kujya mu matsinda ntamukino n’umwe ikinnye w’amajonjora ya CAF Confederations Cup.

Ku munsi wejo kuwa gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi zemeranyije ko ntamukino n’umwe uzabera mu gihugu cya Libya ahubwo yose igakinirwa mu Rwanda kubw’inyungu z’amakipe yombi.

Nubwo byamaze kwemezwa ko iyi mikino yombi(ubanza ndetse n’uwo kwishyura) izabera hano mu Rwanda, biravugwa ko ikipe ya Al Hilal Benghazi ishobora kureka kuzaza gukina umukino n’umwe ahubwo ikemerera Rayon Sports gukomeza kubera iki kibazo kiri muri Libya gikomeje kubakoma mu nkokora.

Federasiyo y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Libya imaze gutangaza ko ikibazo cy’ibiza kimaze gutwara abakinnyi b’umupira w’amaguru 4 biyongeye ku bandi baturage barenga ibihumbi 3 bamaze kwitaba imana.

Bigenze gutya ikipe ya Rayon Sports yaba yerekeje mu matsinda ntamukino ikinnye kubera ko yakuwe mu ijonjora rya mbere ry’ibanze nyuma yo guteranya amanota bagasanga ifite menshi muri iri rushanwa noneho mu ijonjora rya kabiri ikaba ishobora kudakina umukino n’umwe nikipe ya Al Hilal Benghazi.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Polisi iri gushakishanya uruhindu umwarimu wafashe kungufu umunyeshuri utaruzuza imyaka y’ubukure

Mu magambo yuzuye ishyari ryinshi Saba Missedcall yagaragarije buri umwe ko atishimiye umubano wa Muyango na Kimenyi Yves ndetse ngo arifuza ko batandukana