in

Rayon Sports iri mu byishimo birenze ukwemera nyuma yaho Sunrise FC bizakina muri wikendi yishongoye

Ikipe ya Rayon Sports iri mu byishimo bikomeye nyuma yo kugarura abakinnyi bayo benshi bari bamaze iminsi mu mvune zikomeye.

Ku munsi w’ejo hashize, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo muri Iki cyumweru yitegura umukino ifite muri iyi wikendi n’ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu karere ka Nyagarare.

Muri iyi myitozo Rayon Sports yakoze hagaragayemo abakinnyi bayo bakomeye bari bamaze iminsi bari mu mvune barimo Essomba Willy Onana, Rwatubyaye Abdul ndetse na Nishimwe Blaize. Aba bakinnyi bagarutse basize abandi 2 baheruka kuvunikira mu mukino iyi kipe yakinnye na Espoir FC.

Ubu mu ikipe ya Rayon Sports iri mu byishimo bikomeye Cyane ko abafana bayo bibazaga Cyane ukuntu bazakina na Sunrise FC badafite Onana, Rwatubyaye ndetse na Blaize kandi Hari na Mbirizi Eric hamwe na Rafael Osaluwe bo bataragaruka mu kibuga.

Umukino wa Rayon Sports na Sunrise iteganyijwe muri iyi wikendi, uyu mukino uzaba ukomeye Cyane bitewe nuko mu mukino 2 iheruka kubahuza yose Sunrise FC yarayitsinze ikindi kandi nta kipe ijya ipfa kuva kuri Sitade y’iyi kipe yahawe izina ry’igorogota.

Sunrise FC nyuma yo kumva ibibazo Rayon Sports ifite yashyize ubutumwa ku mbugankoranyambaga zabo bavuga ko ibaru ry’ubururu rigiye guhura n’ikibazo.

Rayon Sports ubu yicaye ku mwanya wa kabiri wa shampiyona n’amanota 15 irushwa inota rimwe ikipe ya Kiyovu Sport bahora bahanganye, gusa iyi kipe yo iracyafite umukino umwe w’ikirarane itarakina bivuze ko niwutsinda izahita iyobora Urutonde rw’agateganyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mompalmo
Mompalmo
1 year ago

Ifite ibirarane 2 si kimwe.

Mutsinzi Ange uri gukinira ruhago muri Portugal ibihembo byinshi yatangiye kubyikubira kubera gukina neza

Rugaju Reagan wakoranye na KNC ndetse akaba inshuti n’uwari umutoza, yavuze impamvu KNC yirukanye umutoza wa Gasogi United