in

Rayon Sports irasabwa amafaranga macye ikegukana rutahizamu w’igihangange mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda

Nyuma y’uko Rayon Sports itengushywe na ba rutahizamu bayo isanganwe barimo Boubakar Traoré, Mussa Camara, Mussa Esenu n’abandi, kuri ubu bamaze gutera indi ntambwe iganisha kugusinyisha rutahizamu w’umunye-Uganda ukinira KCCA.

Muhammad Shaban w’imyaka 24 ni we uri mu biganiro n’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwagasabo.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye arimo Onduparaka, Vipers zo muri Uganda, Raja Casablanca yo muri Maroc na KCCA akinamo magingo aya.

Shaban kandi yakiniye ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes guhera muri U-17 kugeza no mu ikipe nkuru, aho amaze kuyikinira imikino 12. Muri yo, nta gitego yari yayitsindira, gusa yatanze umupira umwe uvamo igitego.

Uyu musore bivugwa ko yamaze gushimwa ndetse no kumvikana na Rayon Sports ku kuba yayerekezamo mu kwezi kwa mbere bikaba bivugwa ko ashobora gutangwaho arenga miliyoni 12 z’Amanyarwanda agasinya umwaka n’igice. Gusa, Rayon Sports isabwa kuganira na KCCA kuko yari yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe, bityo akaba asigajemo amezi.

Muri shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports ifite amanota 18 mu mikino itandatu imaze gukina, kuko nta mukino n’umwe yari yatakaza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Augustin
Augustin
1 year ago

Nikomeze ibarundanya nabomwarayamajoro mutegereje ngobavuye za Turkey bamaze gutsinda bingahe yagiye yigurira abarundi kwaribo bayihira umukinnyi muzima ava I Buraye ngwaje murwanda mwagiyemushishoza

Videwo: Ihere ijisho imbyino umunyamakuru wa Kiss FM Cyuzuzo yabyinnye ku munsi w’ubukwe bwe

Ngoma: Umugabo yishe umuvandimwe we amatemye maze ahita yijyana kuri RIB gusa icyashenguye abantu ni icyo yamuhoye