in

Umusore yihaye gutwara imodoka ya papa we asuye Sheri bimukoraho

Umusore ukiri muto wo muri Gana yahuye nuruva gusenya ubwo yatwaraga imodoka ya se agiye gusura umukunzi we , atabanje gusaba uruhushya.

Bivugwa ko uyu muhungu yakoresheje imodoka mu gufata umukunzi we witwa Juliana maze bajya kugirana ibihe byiza mu rugo rwe.

Bivugwa ko uyu musore yabeshye papa ko agiye ku ishuri, ariko, umugabo amaze gusohoka, yakoresheje imodoka ye asohokana umukunzi we Juliana.

Papa we agarutse ntiyashoboye kubona imodoka ye,maze akurikirana umuhungu mu nzu y’abashyitsi aho we n’umukobwa barimo kwinezeza.

Video yakwirakwiye kuri interineti yerekana igihe yatongaga umuhungu maze amukubita inshyi mu maso.

Yavuze kandi ko azajyana bombi kuri sitasiyo ya polisi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yahuye n’uruva gusenya kubera kwigana Celebration ya Cristiano Ronaldo

Rayon Sports inyagiye bikomeye ikipe ya Marine FC