Rayon Sports yasabwaga gutsinda umukino w’uyu munsi kugirango ikomeze kwerekana imbaraga zikomeye yongeyeho uyu mwaka yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda ikipe ya Rwamagana City ibitego 2-0.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ubera kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo, wari umukino mwiza watangiye Rayon Sports ubona ko ishaka insinzi yayo ya 3 kuva shampiyona yatangira.
Byatangiye Musa Esenu abonera igitego cya mbere ikipe ya Rayon Sports ku munota wa 43 wigice cya mbere Ari nacyo cyatandukanije isi mpande zombi.
igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya Rayon Sports ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na rutahizamu mushya Paul Were ukomoka mu gihugu cya Kenya. iki gitego yakishimiye bikomeye abyina imbyino itangaje cyane.
Rayon Sports yabonye amanota 3 uyu munsi aza asanga amanota 6 yari ifite. Ubu iyi kipe.yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 9/9 mu mikino 3 imaze gukina ikaba imaze gutsinda ibitego 5 yinjizwa igitego 1 gusa.