in

Rayon Sports igiye kugura imodoka idafitwe n’indi kipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda kubera ingano ya Milliyoni ihagaze

Rayon Sports igiye kugura imodoka idafitwe n’indi kipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda kubera ingano ya Milliyoni ihagaze

Ikipe ya Rayon Sports igiye gutunga imodoka ikomeye idafitwe n’indi kipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda kuko ihagaze Milliyoni nyinshi cyane.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kuba burimo gushaka abaterankunga benshi ndetse inasinyisha abakinnyi bakomeye izifashisha umwaka utaha w’imikino kugeza ubu yamaze kumvikana na kompanyi ikomeye igurisha imodoka.

Amakuru ahari avuga ko iyi kompanyi ikorera mu gihugu cya Kenya, yamaze kumvikana na Rayon Sports ko igomba kubaha imodoka yo gutwaramo abakinnyi ndetse n’abatoza. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwumvikanye n’iyi kompanyi ko izishyura iyi Modoka mu gihe kingana n’imyaka 5.

Gikundiro bivugwa ko izajya imenyekanisha ibikorwa by’iyi kompanyi nubwo hataratangazwa izina ryayo. Amakuru avuga ko iyi Bisi izaba ihagaze Milliyoni ziri hagati ya 150 na 200, bivuze ko iyi Bisi izaba ari nziza ku buryo bwose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bamuzaniye amata ariko biringa! Mu mujyi w’akarere ka Ruhango umugabo yapfuye amarabira

Burya yigaga: Umuhanzi w’umunyeshuri yatangiye gukora ibizamini bya Leta (Amafoto)