in

Rayon Sports igiye gukina na Musanze FC idafite abakinnyi 8 bakomeye

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sport iratangira igice cya kabiri cya shampiyona idafite abakinnyi bayo 8 dore ko irikina na Musanze FC kuri Stade ya Muhanga.

Muri abo bakinnyi harimo batanu bafite imvune nka myugariro Ndizeye Samuel uheruka kubagwa, Mbirizi Eric, Tuyisenge Arsene, Raphael Osalue uheruka kubagwa mu ivi ndetse na Onana Léandre nyuma y’imvune yagize ku mukino wa Gasogi United yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize.

Aba bakinnyi biyongera kuri Nishimwe Blaise urwaye Malariaa, Paul Were ukiri iwabo muri Kenya aho ataraza kubera hari ibyangombwa agishaka atarabona, Héritier Luvumbu nawe FIFA ntirabaha uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya bitewe n’uko bataragaraza ko bishyuye uwahoze ari umutoza wa yo wungirije, Daniel Ferreira.

Undi ni Rwatubyaye Abdul ushidikanywaho ariko akaba amaze iminsi akora imyitozo yose dore ko yakize.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize ibitwenge ni byose ubusabe bwe bwasubijwe, Yolo The Queen atanze uruhushya

AMERICA: Impamvu iyo umu polisi aguhagaritse abanza gukora ku modoka yawe inyuma