in

AMERICA: Impamvu iyo umu polisi aguhagaritse abanza gukora ku modoka yawe inyuma

Muri Leta Zunze Ubumwe za America ni ihame ko iyo umu polisi aguhagaritse waba ufite ikosa cyangwa utarifite abanza gukora ku modoka yawe inyuma , ibi bikaba biba ari ukugirango igihe usanzweho ikosa ukaba wahita watsa imodoka ukagenda , bya biganza umupolisi aba yakojejeho bikaba aribyo bibafasha kukubona .

Ikindi ngo ni ukugirango igihe cyose waba ufite icyo ushaka guhisha ,urugero: ibiyobyabwenge, imbuga  cyangwa ikindi ,bibe ari nko kukuburira kutagira ikosa ukora ushaka kubihisha .

Rimwe na rimwe ariko kandi ngo ibi bikaba biba ari ukugirango igihe cyose hagize ikiba ku mu polisi akaba yaraswa n’uwo yahagaritse cyangwa akagira ikindi amukorera akaba yakwitaba Imana ,ibyo biganza bibe byakwifashishwa mu iperereza nk’uburyo bwo kumenya uwo bahuye,

Ubundi ubu buryo bukaba bwarakoreshwaga cyera ubwo camera zari zitaraza ngo hajyeho uburyo bwo kuba amashusho yakwifashihshwa igihe hari umunyabyaha ukenewe gukurikiranwa.

Igihe cyose umu polisi aguhagaritse abanza gukora ku modoka yawe inyuma nko gusiga ibimenyetso ku modoka
Igihe cyose umu polisi aguhagaritse abanza gukora ku modoka yawe inyuma nko gusiga ibimenyetso ku modoka

Source: The Sun

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports igiye gukina na Musanze FC idafite abakinnyi 8 bakomeye

Mbappe umujinya wo kudatwara igikombe cy’isi atangiye ku wutura amakipe yo mu Bufaransa nyuma y’ibyo yakoreye ikipe baraye bakinnye