Abakinnyi 2 bakomeye mu ikipe ya Rayon Sports bahawe ubutumire bukomeye na Fun Club y’iyi kipe mu birori bizabera mu karere ka Musanze.
Muri iyi wikendi Fun Club ya Rayon Sports yitwa Ibirunga Rayon Sports Fun Club ibarizwa mu karere ka Musanze yateguye ikirori itumira abakinnyi ba Rayon Sports barimo Hertier Luvumbu Nzinga, Willy Essomba Onana ndetse n’undi mukinnyi umwe uzava mu bakinnyi b’abanyarwanda.
Iki kiriro kizabera muri Hotel imwe ikomeye yo muri aka karere, biteganyijwe ko aba bakinnyi ba Rayon Sports bazagirana ibihe byiza n’aba bafana ba Rayon Sports. Binavugwa ko hari n’impano iyi Fun Club iteganyirije aba bakinnyi bakunzwe n’abafana benshi b’iyi kipe.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona uzatangira tariki ya 31 werurwe 2023, iyi kipe ikina na Police FC mu mukino uzaba utoroshye.