Rayon Sport yatsinze AS Kigali igitego kimwe k’ubusa mu mukino w’ikirarane wari kuba warakinwe ku munsi wa 3
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Kenda z’umugoroba.
As Kigali ku munota wa 2 yatangiye kwerekana ibimenyetso by’ukov ishaka gutsinda kuko bidatinze,Haruna yateye kufura nziza ariko Kabwili wa Rayon Sport awukubita igipfunsi urarenga.
Rayon Sport yahise ikanguka kuko ku munota wa 8 yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Musa Esenu ku mupira mwiza yarahawe na Ganijuru Elie maze atereka ku mutwe umupira windunda mu izamu rya Ntwali Fiacre.
Rayon Sport yakomeje kwataka cyane biturutse kuri Onana na Paul Were bageragezaga kwinjira baciye mu kibuga hagati.
Ku munota wa 45 Onana yahushije igitego kidahushwa ku mupira mwiza umuzamu yamuhaye Onana agenda wenyine ariko atekereza byinshi myugariro wa AS Kigali arahagoboka.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyishi kuko AS Kigali yabuze igitego cyari cyabazwe ku munota wa 47 ubwo Hussen Tchabalara yahushaga igitego ku ishoti riremereye yateye umuzamu Ramathan Kabwili awukuramo.
Ku munota wa 56 Onana wagaragaza ibimenyetso ko atari mu mukino neza yaje guhusha ikindi gitego ubwo Paul Were yamuhaga umupira mwiza amaze gucenga ba myugariro bose ba AS Kigali ariko Onana awuteye awutera hanze.
Rayon Sport ntiyacitse inege kuko yongeye guhusha igitego ubwo Iraguha Hadji yateraga umupira ashaka Esenu ariko Bishila wa AS Kigali akahagoboka akawurenza.
Ku munota wa 68 Esenu yahushije igitego ubwo yateraga umupira n’umutwe ariko ugaca hejuru y’izamu.
Ku munota wa 79 Ndekwe Felix yahawe ikarita y’umuhondo ya 2 kubera kumbwira nabi umusifuzi imuvuramo umutuku.
Umukino urangira Rayon Sport itsinze igitego kimwe k’ubusa bwa AS Kigali