in

Rayon iramukize! Umuzamu wari warazonze Rayon Sports WFC agiye kugurwa za miliyoni ndetse na we ajye ahembwa mu mamiliyoni mu gihugu cy’aba-miliyoneri

Rayon iramukize! Umuzamu wari warazonze Rayon Sports WFC agiye kugurwa za miliyoni ndetse na we ajye ahembwa mu mamiliyoni mu gihugu cy’aba-miliyoneri.

Umunyezamu wa AS Kigali y’Abagore, Ndakimana Angeline, agiye kwerekeza mu Ikipe ya Al Nors yo mu Cyiciro cya Mbere muri Arabie Soudite aho agiye gutangwaho miliyoni 22 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ndakimana usigaje amezi atanu ku masezerano ye y’imyaka ibiri muri AS Kigali WFC, yabengutswe na Al Nors nyuma yo kwitwara neza mu Ikipe y’Abanyamujyi no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” mu bihe bitandukanye.

Amakuru yemeza ko Al Nors yavuganye n’ubuyobozi bwa AS Kigali ndetse bemeye no kugura amasezerano y’amezi atanu asigaye bakayatangaho ibihumbi 22$.

Nta gihindutse Ndakimana niyerekeza muri Arabie Saoudite azajya ahembwa miliyoni 1,5 Frw ku kwezi n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 Frw ku mukino ikipe ye yatsinze, mu gihe azajya agenerwa icumbi, imodoka imujyana ku myitozo ndetse no kumugaburira.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntwari Fiacre yaraye apanguruye penaliti bihesha ikipe ye gusezerera Mamelodi Sundowns

Munyakazi Sadate yaciwe inyuma na Mr Dumburi ‘Mvukiyehe Juvenal’ kubera guseta ibirenge bye ari muri ya mishinga y’akataraboneka yizezaga Aba-Rayon bamuvumbura bakamumenesha