Uyu muhanzikazi uje gukora ibitaramo mu Rwanda ndetse no kumenyekanisha ibihangano bye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda arahera ku gitaramo afite kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 muri People Club, tariki 9 Nzeri 2017 azaririmbe muri Ambassadors Park i Gikondo mu gihe ku cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 azaba aririmba muri Suncity i Nyamirambo hose agamije kwiyereka abakunzi ba muzika ye.

Abajijwe ku makuru akunze kuvugwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, Ray C yagize ati ”Nkuko wabibonye ibyo wabonye warabibonye ibintu biraba bigahita buri wese agira ubuzima bw’ibigeragezo anyuramo, buri wese anyura mu masomo akagira icyo akuramo icyangombwa ni ukongera guhaguruka Imana ikagufasha ukongera ugatangira ubuzima bushyashya.”

Abanyamakuru bahise batangira kuganira na Ray C
Uyu muhanziazi yabwiye abanyamakuru ko nubwo ataje mu Rwanda gukora ibitaramo binini abazitabira ibyo azakora bazataha bishimye kuko nawe azagerageza kubashimisha. Urugendo rwo hanze ya Kigali uyu muhanzikazi azakora azerekeza muri mu karere ka Musanze aho afite igitaramo tariki 15 Nzeri 2017.
Source: inyarwanda.com