in ,

Exclusive: Fc Barcelona itakaje undi mukinnyi ukomeye ku munota wa nyuma kuburyo butunguranye

Ikipe ya Fc Barcelona ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye byo gutakaza abakinnyi mu gihe yo ntacyo ibikoraho ngo ibasimbuze abandi bzayifasha kurwana muri iyi saison, nyuma yo gutakaza Neymar Jr, ubuybozi bw’iyi kipe bwarahuzaguritse mu gushaka undi mukinnyi wazamusimbura kugeza aho baguze Paulinho na Ousmane Dembelee batishimiwe cyane n’abafana kuko bibujije amahirwe yo kugura Paul Dybala. Iyi kipe rero mbere yuko isoko ry’abakinnyi ryo muri turukiya rifunga rikaba ribatwaye indi ntwaro yari kuzabafasha kurwazarwaza muri ibi bihe bikomeye irimo.

Amakuru atugeraho dukesha Radio RC1 yo muri Turukiya aremeza ko umukinnyi Arda Turan yamaze kumvikana n’ikipe ya Galatasaaray kuburyo ari buyerekezemo muri uyu mugoroba ku masezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore w’imyaka 30 wavuye mu ikipe ya Atletico Madrid akaba atarahawe agaciro mu ikipe ya Fc Barcelona akaba yahisemo kwigendera gukina iwabo aho afatwa nk’umwami ndetse n’umukinnyi ukomeye igihugu cyagize kugeza naho hari zimwe mu nsisiro zo muri Turukiya zamwitiriwe. Iki nacyo akaba ari igihombo ikipe ya Fc Barcelona igize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yabwiye Lionel Messi amagambo akomeye amukora ku mutima(Iyumvire)

Ray C agisesekara i Kigali yatangaje ko yiteguye gususurutsa abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye (amafoto)