in

Rashid Kalisa ukomeje kubabazwa cyane n’intsinzwi ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi abwira amabanga ye hagati ya Rwatubyaye Abdul na Hertier Luvumbu Nzinga

Rashid Kalisa ukomeje kubabazwa cyane n’intsinzwi ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi abwira amabanga ye hagati ya Rwatubyaye Abdul na Hertier Luvumbu Nzinga

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kugarukwa cyane kubera guhusha Penalite ndetse agakora n’utundi dukosa mu kibuga ubwo batsindwaga na Al Hilal Benghazi Kalisa Rashid kugeza ubu ntabwo arakira ibyababayeho.

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio 1 kuri uyu wa gatatu Kalisa Rashid yavugiyemo ko bikomeje kubagora cyane nyuma yo guhura nibyo batacyekaga mbere yo kwinjira kuri uyu mukino. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yanatangaje ko umwe mu bakinnyi b’inshuti ye cyane muri Rayon Sports ngo ni Rwatubyaye Abdul.

Benshi bajyaga bamubonana na Hertier Luvumbu Nzinga bakagira ngo niwe bumvikana cyane ariko burya ngo ni inshuti na Rwatubyaye ku buryo baganira byinshi.

Kalisa Rashid kugeza ubu ntabwo arimo gukora imyitozo muri Rayon Sports nyuma y’imvune yagize ubwo yakinaga uyu mukino bakuwemo na Al Hilal Benghazi ariko ngo ku munsi w’ejo kuwa Kane nibwo azatagira gukora imyitozo yoroheje.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi bikanzemo: Umunyarwenya Dogiteri Nsabi uzwiho gutembagaza imbaga yagaragaye yifunze icyangwe gihenze -AMAFOTO

Mvukiyehe Juvenal agiye gusarura amafaranga muri Kiyovu kuko ari kwisubiza ibyo yahaye Kiyovu byose