in

Radio Rwanda yambuwe uburenganzira bwo kogeza imipira ya shampiyona yonyine

Radio Rwanda yambuwe uburenganzira bwo kogeza imipira ya shampiyona yonyine.

Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yusufu yemeje ko RBA igiye kujya yerekana shampiona gusa hari ibyo itahawe.

Amakuru twamenye ni uko impande zombi zongeye kwicarana maze noneho RBA ibyo kugura uburenganzira bwose irabireka ijya mu mashusho gusa aho bivugwa ko yongeyeho miliyoni 20 biba 300 ikazajya yerekana shampiyona (mu buryo bw’amashusho gusa).

Bivuze ko ubu ibyo kogeza umupira kuri Radio no ku mbuga nkoranyambaga bitari mu byo baguze nk’uko byari bimeze mu masezerano bagomba gusinyana.

Mu gihe nta wundi urabigura, buri gitangazamakuru kizaba gifite uburenganzira bwo gutangaza shampiyona mu buryo bwose ukuyemo amashusho.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Baramurisha umubu byanze bikunze! Mu bukwe bwa Zari Boss Lady haraza kugaragaramo Diamond Platnumz babyaranye abana babiri akaza kumwanga akikundira arusha imyaka irenga 10

“Nuko impucumita ihembe impurenza impanga ” umwana muto cyane akomeje kuba kimenya bose kubera impano ye idasanzwe yo kuvugira inka, dore ko abirusha ababigize umwuga banabyize