in

Pyramids FC yanditse amateka mu Misiri

Ikipe ya Pyramids FC yaraye yanditse amateka nyuma yo gutsinda ZED FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Misiri (Egypt Cup) cya 2024, ikuraho umuvumo wo kuba yari itarigeze yegukana igikombe na kimwe mu mateka yayo.

 

Pyramids FC yabonye amahirwe yo gutwara iki gikombe nyuma y’uko Al Ahly yikuye mu irushanwa, ndetse na Zamalek igasezererwa mu mikino ya 1/16. Iyi kipe yagize inzira yoroshye kugeza ku mukino wa nyuma, itsinda amakipe arimo Al Nasr, Abou Qir Fertilizers, na El-Gouna, mbere yo gutsinda Al Masry kuri penaliti mu mikino ya 1/2 cy’irangiza.

 

Ku rundi ruhande, ZED FC nayo yari iri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya mbere nyuma yo kuba yarazamuwe muri Shampiyona y’Igihugu ya Misiri umwaka ushize.

 

Umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa ZED FC, aho iyi kipe yakinnye neza igice cya mbere, igira amahirwe menshi yo gutsinda, ariko umunyezamu wa Pyramids FC, Ahmed El-Shenawy, akomeza kwitwara neza. Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 0-0.

 

Mu gice cya kabiri, Pyramids FC yagarutse ishaka intsinzi, ariko umunyezamu wa ZED FC, Ali Lotfi, akomeza kubabera ibamba, kugeza ku munota wa 86 ubwo Mohamed Hamdy yahinduraga umupira wari uvuye muri koruneri, Fiston Mayele akawusunikira mu izamu agatsindira Pyramids FC igitego cyahesheje iyi kipe intsinzi.

 

Iminota ya nyuma y’umukino ntiyagize byinshi ihindura, maze Pyramids FC yegukana igikombe cyayo cya mbere mu mateka, iba ikipe ya mbere yegukanye Igikombe cya Misiri idaturuka mu makipe ya Al Ahly na Zamalek kuva ENPPI yabigeraho mu 2011.

Nyuma yo kugurwa mu 2018 no guhindura izina ikava ku kwitwa Al Assiouty ikitwa Pyramids FC, iyi kipe yatangiye gushora amafaranga menshi igamije guhangana na Al Ahly na Zamalek. Pyramids yari yarageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Misiri inshuro ebyiri, ariko igatsindwa na Al Ahly na Zamalek, ndetse igatsindwa no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya CAF Confederation.

Gutsinda iki gikombe cya Misiri byatumye Pyramids FC yibonera itike yo kuzahagararira Misiri mu Gikombe cya Super Cup giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho izahura na Al Ahly yatwaye shampiyona, ndetse na Ceramica Cleopatra yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’igikombe cy’igihugu. Iyi mikino ya Super Cup izasozwa n’ikipe ya kane izatoranywa n’itsinda riyobora iri rushanwa.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rah Ngomuo Umukobwa w’imyaka 19 wigaruriye Isi y’Ubuhinzi n’imitima ya Bagabo benshi muri Afurika

Amafoto : Amavubi yerekeje muri Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika