in

PSG yegereye Lookman wa Atalanta mu mugambi wo kumusimbuza Mbappé

Ku wa 20 Kanama 2024, amakuru ava mu kinyamakuru Sports Zone avuga ko ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yamaze kumvikana ku byerekeye n’ugushaka kwa Ademola Lookman, rutahizamu w’umunya-Nigeria ukinira Atalanta. Uyu mukinnyi arifuza kwerekeza mu ikipe yo mu Bufaransa, ariko PSG ntirafata icyemezo cya nyuma ku bijyanye n’iyi gahunda, bitewe n’uko hakiri andi mahitamo ku mwanya we.

 

Mu gihe PSG itarafata umwanzuro wa nyuma, Sports Zone ikomeza ivuga ko Lookman yagiranye ibiganiro n’ikipe ya Al-Ahli yo muri

Saudi Arabia, ariko bikavugwa ko n’ubwo Al-Ahli yamwemereye umushahara uruta uwatanzwe na PSG, Lookman w’imyaka 26 yahisemo kwerekeza mu Bufaransa.

 

Nta bisobanuro birambuye biratangazwa ku masezerano hagati ya Lookman na PSG. Hari n’ibiganiro bigikomeje hagati ya PSG na Atalanta, kuko Lookman afite agaciro gakomeye cyane nyuma y’uko yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino, aho yatsinze hat-trick mu mukino wa nyuma wa Europa League batsinze Bayer Leverkusen.

 

Kutagaragara kwa Lookman mu mukino Atalanta yatsinzemo Lecce ibitego 4-0, byatumye hahita haza amakuru menshi ku hazaza h’uyu mukinnyi. PSG iracyashakisha umukinnyi wo gusimbura Kylian Mbappé, wagiye muri Real Madrid.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ilkay Gündogan yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Budage ayishimira byimazeyo.

Kiyovu Sports itangiye shampiyona itanga ubutumwa