in

Producer Real Beat yavuze icyinu umukunzi we Phoibe yamukoreye cyikamutungura

Bigirimana Aime Patrick wamamaye mu gutunganya umuziki nka Producer Real Beat yavuze ko impamvu yahisemo Iratugenera Phoibe kuzamubera umugore ari uko ari umukobwa witonda.

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze inkuru y’uko Producer Real Beat agiye gukora ubukwe na Iratugenera Phoibe.

Mu Kiganiro cy’umwihariko uyu Producer Real Beat uvuga make yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yemeje iby’aya makuru.

Yakomeje avuga ko we na Phoibe bamaze imyaka itatu bakundana. Ati “njyewe na Phoibe tumaze imyaka 3 dukundana.”

Yakomeje avuga kandi ko muri iyo myaka yose bamaranye nta rimwe bigeze batekereza kuba batandukana.

Ati “naba nkubeshye. Nta kintu na kimwe twigeze dupfa ngo tumere nk’aho twatandukanye.”

Avuga ku cyo yamukundiye, yagize ati “impamvu namuhisemo ngo azabr mama w’abana banjye ni uko ari umukobwa witonda.”

Phoibe kuko azi ko abantu bo mu miziki baba bafite imyitwarire benshi bakemanga, akunda kumugira inama umunsi ku munsi.

Ati “Inama akunda kungira ni uko azi ko abantu baba muri bino bintu nkora by’umuziki hari ukuntu batitwara neza, rero ntabwo yakumva ko njye natandukana nabyo rero agakunda kungira inama yo kujya nitwararika.”

Avuga ko mu myaka 3 bamaranye ikintu yamukoreye kikamutungura ari impano yigeze kumuha.

Ati “ikintu yankoreye kikantungura ni impano yampaye ariko wihangane sinayivuga ni ibanga.”

Bigirimana Aime Patrick uzwi nka Real Beat ndetse na Iratugenera Phoibe ukoresha amazina ya Phoibe Ketty ku mbuga nkoranyambaga, bazakora ubukwe tariki ya 9 Nzeri 2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Yanamaze kugera ku makonti’ Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore bakoze imyitozo ya nyuma bitegura Uganda bafite akanyamuneza ka ‘Motivation’ bahawe – AMAFOTO 

Yabagize nk’imyenda y’imbere! Zari Hassan yavuze impamvu ituma ahindagura abagabo