in

Ukuri kose ku byavuzwe ko Trainer yarwanye na Keza Terisky mu kabari bigatuma batandukana

Trainer wari uri mu rukundo na Keza Terisky yemeje ko bamaze gutandukana kubera ibyo batumvikanagaho mu rukundo rwabo.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV yo kuri YouTube aho yashimangiye ko we na Keza Terisky bamaze gutandukana ku bw’impamvu zabo bwite.

Amakuru y’itandukana ry’abo bombi yavugaga ko barwaniye mu kabari ka Kabeza nuko nyuma bakaza gutandukana kuri iyo imirwano.

Ubwo Trainer yabazwaga kuri icyo cyo kurwanira mu kabari yabyihakanye yivuye inyuma avuga ko usibye n’umukobwa ko we atajya arwana.

Trainer kandi yemeje ko n’ubwambere we na Keza Terisky batandukana byari ibyanyabyo aho kuba Prank nkuko abantu babivugaga.

Kuri ubu Trainer yamaze gutandukana na Keza Terisky nyuma y’amezi make amwambitse impeta yo kuzabana akaramata.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Mwikundanire sha, muri beza » – Miss Naomie n’umukunzi we bongeye kwishimirwa n’abafana babo

Producer Eleeeh yakoze ibyananiye benshi mu bahanzi bo mu Rwanda