in

Mu iroza: Prince Kid wagejejwe imbere y’urukiko yanze kuburana ahita asaba ibindi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022 nibwo Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid yagejejwe imbere y’urukiko kuburana ibyaha aregwa.

Mbere y’uko urubanza rutangira umucamanza yemeje ko uru rubanza rugomba kubera mu muhezo aho yahise asohora abari bitabiriye uru rubanza.

Nyuma yo gusohorwa mu rukiko umwe mu baburanira Prince Kid yasohotse mu rukiko avugira kuri telephone ko Prince Kid yanze kuburana.

Ati: “Prince Kid ahise ajuririra icyemezo cy’uko yaburanira mu muhezo, kugeza ubu yanze kuburana.’’

Byari byitezwe ko Prince Kid araburana ku byaha aregwa gusa ntabwo yaburanye ahubwo yajuririye ikemezo cy’uko urubanza rubera mu muhezo.

Prince Kid avuga ko ibyo aregwa byagiye ku karubanda aho asaba ko yaburanishwa nta muhezo kuko abantu bose babizi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ibyo ubukwe nabivuyemo” Rwatubyaye Abdul yateye ikirenge mu cy’abasore b’ikigali

Umugeni ari mu marira nyuma yo kurongorwa n’umugabo ufite abana