in

Premier League: Buri kimwe wamenya ku tsinzi ya Crystal Palace 3-1 Everton

Rutahizamu Canor Callagher afashije ikipe ye ya Crystal Palace atsinda ibitego bibiri ku mukino batsinze mo ibitego 3-1 ikipe ya Everton kuri Selhurst Park.

Uyu mukinnyi w’intizanyo ya Chelsea muri Crystal Palace yahaye ikipe ye ya Crystal Palace kuyobora umukino ku munota wa kane mbere yuko bajya kuruhuka mu gice cya mbere nyuma y’ishoti rikomeye yateye n’akaguru ke kindyo maze Crystal Palace isoza Igice Cya mbere n’igitego.

James Tomkins yaje gutsinda igitego cya kabiri kw’ikipe ya Patrick Vieira nyuma yo kumara Indi Saha, kiba igitego cye cya mbere muri Premier League kuva mu Gushyingo kwa 2019.

Everton yaje kugabanya umwenda w’bitego nyuma yaho umukinnyi wari winjiye mu kibuga asimbuye Salomon Rondin yaje gutsinda igitego ari mu rubuga rwa nyezamu

Ariko tugana ku munota wanyuma, Gallagher yaje guha Crystal Palace kwizera kwegukana amanota atatu imbumbe nyuma yo gutsinda igitego cyiza nyuma y’ishoti ryizayateye rikanyura hejuru maze rikaruhukira muncundura.

Abasore b’umutoza Rafa Benitez bananiwe kurwana kutsinzi yabo Bari bagize Kuwa mbere batsinda Arsenal gusa bahise bagaruka batsindwa undi mukino wa Premier League.

NIKI WAMENYA NYUMA YUYU MUKINO:

Ikipe ya Crystal Palace imaze gutsindwa imikino itanu gusa mu mikino 16 ya shampiyona yuyu mwaka w’imikino batsinda imikino ine banganya imikino irindwi, ukaba umubare muto w’itsinzwi kuri uru ruhando rwa shampiyona kuva mu mwaka w’imikino wa 1991-92

Ikipe ya Everton imaze gutakaza imikino ine ya shampiyona iheruka yasuye andi makipe, nyuma yaho ibi bibaye bwambere Benitez atsinzwe incuro enye yikurikiranya yasuye mu irushanwa kuva Ugushyingo 2006.

Iyi kipe ya Crystal Palace ibaruzwa mu majyepfo ya London imaze imikino irindwi iheruka itsindira ku kibuga cyayo, banganya aka gahigo Bari barakoze mbere muri Premier League.

Rutahizamu Rondon, we wamaze kugira uruhare mu bitego 50 bya Premier League, atsinda ibitego 36 maze atanga imipira 14 yavuyemo ibitego, yabaye umukinnyi wa Gatanu ufite amamoko muri America yepfo umaze gutsindira ibitego amakipe atandukanye mw’irushanwa, atsindira amakipe nka West Brom, Newcastle na Everton nyuma ya Carl Cort, Nolberto Solano, Carlos Tevez na Gaston Ramirez.

Gallagher amaze gutsinda ibitego bitandatu maze anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego muri Premier League muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo kugira uruhare rw’ibitego icyenda mw’irushanwa kugeza magingo aya kurusha abandi bakinnyi bafite imyaka 21 cyangwa Bari hasi yaho.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda: yahatiwe kugurisha umwana we ngo abone amafunguro.

Ifoto ya Nana n’umukunzi we yibajijweho na benshi.