in

Biteye agahinda: yahatiwe kugurisha umwana we ngo abone amafunguro.

Umubyeyi wo muri Afuganisitani yahatiwe kugurisha umwe mu mpanga ye kugira ngo agaburire undi mu gihe ikibazo cy’ibiribwa gikomeje gukara mu gihugu.

Nk’uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza, ngo uyu mugore w’imyaka 40 ukomoka mu ntara ya Jawzjan yo mu majyaruguru, yagurishije umwana we w’uruhinja,undi muryango wabuze urubyaro ku madorari 104 mu rwego rwo gushaka uko agurira umuryango we ibiryo bihagije kugira ngo babeho andi mezi atandatu.

Aganira n’abakozi bashinzwe ubutabazi, nyina w’umwana yavuze ko yibarutse impanga – umuhungu n’umukobwa – hashize amezi ane cyangwa atanu, nyuma gato yo kuva mu murima wabo kubera amapfa.

Umugore yasobanuye ko yabanje gutegura gahunda yo kurera abo bana bombi, ariko ntabashe kubona ibiryo bihagije kuri umwe cyane ko ubusanzwe abana bagaburirwa umutsima, ndetse rimwe na rimwe amata y’ifu.

Umugabo we w’imyaka 45 akora akazi kinjiza idorari 1 ku munsi. Aya mafranga ntashobora kubagaburira iminsi 2.

Umuhungu wa kabiri w’imfura na we akora ku isoko ribegereye, nyina avuga ko asunika amagare akoreshwa mu gutwara ibicuruzwa.

Ariko kubera ko akiri muto,abacuruzi bakunda guhitamo gukoresha abana bafite imbaraga,akenshi ngo usanga adafite akazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore warongoye umukecuru wimyaka 70 yavuze uko ibyabo byagenze

Premier League: Buri kimwe wamenya ku tsinzi ya Crystal Palace 3-1 Everton