in

Premier League: Arsenal yongeye kwita mu ruzi irwita ikiziba

Ikipe ya Arsenal yongeye gusitara mu rugendo rwo gushaka gutwara igikombe, ubwo yanganyaga na na Southampton ibitego bitatu kuri bitatu mu mukino w’umunsi wa 32 wa shampiyona.

Arsenal yari yakiriye Southampton, kuri Emirates Stadium ishaka kongera kureba uko yatwara amanota atatu nyuma y’uko imikino ibiri ibanza atari ko byari byagenze.

Arsenal siko byayigendekeye kuko ki munota wa mbere gusa Carlos Alcaraza yatsinze igitego cya mbere ku ruhande rwa Southampton.

Arsenal ikomeje kwirangaraho ku rugamba rwa shampiyona

Southampton ntiyigeze iha ubuhumekero Arsenal kuko ku munota wa 14 Theo Walcott yatsinze igitego cya kabiri.
Arsenal nayo yaje gutangira gushyiramo akabaraga maze ku munota wa 20 Gabriel Martinelli yatsinze igitego cya mbere cya Arsenal. ariko kitagize icyo kibafasha kuko ku munota wa 66 , Duje Caleta – Car yatsinze igitego cya gatatu cya Southampton.
Ku munota wa 88 Martin Ødedegard yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal ahawe umupira na Ben White.

Arsenal yabonye ko bushoboka ko yakwishyura maze ku munota wa 90 Bukayo Saka atsinda igitego cya gatatu.

Umukino urangira Arsenal inganyije ibitego bitatu kuri bitatu ibintu biyishyira mu byago kuko ubu irusha Manchester City amanota atanu Kandi yo izigamye imikino ibiri y’ibirarane.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore imikino ya shampiyona iteganyijwe y’umunsi wa 24 ndetse n’abakinnyi bakumiriwe kuzagera mu kibuga

Tricia umugore wa Tom Close ku munsi w’irayidi yaserutse yambaye neza cyane ndetse anahindura amazina – AMAFOTO