in

Premier League: Arsenal yakomeje kuzitsikamira, Chelsea imirishwa nkeri

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza ( Premier League) yari yakomeje uyu munsi amakipe areba uko yakomeza kurwanira Igikombe cya shampiyona, andi ahanganira kuza mu myanya ine ya mbere cyangwa ahagana no kutazamanuka.

Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, Ikipe ya Arsenal kuri Emirates Stadium yari yakiriye Leeds United maze Arsenal iyikorera ibyamfurambi.

Arsenal yagiye gukina umukino ibizi neza ko Manchester City imaze kunyagira Liverpool ibitego bine kuri kimwe, nayo yagombaga gukora ibishoboka byose ngo itsinde.

Mikel Arteta n’abasore be nabo bakoze byose bishoboka ngo batsinde kuko baje kunyagira Leeds United ibitego bine kuri kimwe. Ibitego bya Arsenal byatsinzwe na Gabriel Jesus watsinze bibiri ,Ben White na Xhaka bombi batsinze kimwe.


Arsenal nyuma yo gutsinda yahise iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 72 aho irusha Manchester City amanota 8.
Abasore ba Aston Villa batsindiye Chelsea mu rugo

Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, indi kipe ibarizwa i London yaserutse mu kibuga ariko yo ntibyayikundiye.
Ikipe ya Chelsea yari yakiriye Aston Villa ariko , Chelsea yaje gukubitwa ibitego bibiri ku busa.

Ibitego bya Aston Villa byatsinzwe na Ollie Watkins na McGinn . Gutsindwa kwa Chelswa byatumye ihita ijya ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abavumbyi ni mutyaze amenyo: Hamenyekanye itariki y’ubukwe bwa Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda

Cristiano Ronaldo n’umugore we bagiye kugurisha umwe mu mutungo basanganywe