in

Postecoglou yahaye gasopo Wenger nyuma yo kunenga uburyo Europa League itanga itike ya Champions League

Umutoza wa Tottenham Hotspur, Ange Postecoglou, yateye utwatsi igitekerezo cyatangajwe na Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal, avuga ko ikipe yegukanye Europa League itari ikwiye kubona itike ya Champions League.

Ibi Postecoglou yabivugiye i Norway mbere y’umukino wa kabiri wa ½ cya Europa League, aho Tottenham ifite amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Bodo/Glimt ibitego 3-1 mu mukino ubanza.

Wenger, ubu ushinzwe iterambere ry’umupira ku rwego rw’isi muri FIFA, aherutse gutangariza kuri BeIN Sports ko atumva impamvu ikipe itwaye Europa League ihita ibona itike ya Champions League, cyane cyane mu gihe Premier League imaze kubona amakipe atanu agomba kwitabira aya marushanwa.

Yagize ati: “Oya, ikipe yegukanye Europa League yakabaye isubira muri Europa League, ariko si ngombwa ko ijya muri Champions League. Ibyo ni ibintu UEFA ikwiye kongera gutekerezaho.”

Ariko Postecoglou ntiyatinze gusubiza ubwo yabazwaga kuri aya magambo, aho yagize ati:

“Ni ibiganiro bimaze igihe…byibura iminsi umunani. Simbyumva. Spurs ikora ibintu bidasanzwe ku bantu. Ujya ushyira izina ry’iyi kipe mu kibazo icyo ari cyo cyose, abantu bose bahita biyemeza kuyigabanyiriza agaciro. Ni Spurs, barayikunda.”

Yongeyeho ati: “Ni amategeko. Kuki bitigeze biba ikibazo mbere, none bikaba ikibazo uyu munsi? Umwaka ushize, umwanya wa gatanu ntiwajyaga muri Champions League, uyu mwaka urajyayo. Icyo bivuze ni iki?”

Tottenham iri ku mwanya wa 16 muri Premier League, bikaba bigaragara ko idashobora kubona itike y’amarushanwa y’i Burayi binyuze muri shampiyona. Uko byagenda kose, gutsinda Europa League ni yo nzira yonyine isigaye kugira ngo yisubize igikombe cya mbere kuva mu 2008 ndetse inabonereho itike ya Champions League.

Mu bijyanye n’abakinnyi, Ange Postecoglou yemeje ko James Maddison atazongera gukina uyu mwaka kubera imvune y’ivi. Undi mukinnyi wagaragaje impungenge ni rutahizamu Dominic Solanke, ariko we yagarutse mu myitozo nyuma yo kuvunika imitsi y’ikirenge mu mukino ubanza.

Spurs izasura Bodo/Glimt kuri Aspmyra Stadion kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, saa moya z’umugoroba ku isaha y’i Kigali. Ikipe izatsinda hagati ya Tottenham na Bodo/Glimt izahura na Manchester United cyangwa Athletic Club mu mukino wa nyuma uteganyijwe i Bilbao ku wa 21 Gicurasi 2025.

Tottenham yitezweho byinshi muri iri rushanwa, cyane ko ari amahirwe yayo ya nyuma yo kwisubiza icyubahiro ku ruhando rw’i Burayi no kwinjira muri Champions League y’umwaka utaha.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunsi wa Mbere w’Itora rya Papa Mushya i Vatikani Warangiye nta Mwanzuro Ufashwe

Umugabo yagonze urugo rwa Jennifer Aniston avuga ko ari umugore we: Inkuru yateye ubwoba i Los Angeles!

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO