in

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 103 bari baje gusengera mu rugo rw’mugabo witwa Komezusenge Jacques

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 103 baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu baje gusengera mu rugo rw’mugabo witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52 mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Abafashwe ni abasanzwe biyita ‘Abera b’Imana’ bateraniye kwa Komezusenge mu gisharagati yari yubatse mu gipangu cye.

Polisi y’u Rwanda yemeje ko bariya bantu mu ijoro rishyira ku wa 27 Kanama 2023 baguwe gitumo bari mu bitemewe n’amategeko.

SP Jean Bosco Mwumvaneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko bafashwe kubera ko ibyo barimo batabisabiye uburenganzira.

Yagize ati “Twabimenye duhawe amakuru n’abaturage, ubu bari ku biro by’Akagari ka Rwambogo aho barimo kuganira n’ubuyobozi, barimo kwigishwa.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko gusenga byemewe ariko ko iyo bidakorewe ahabigenewe, bisaba ko aho bigeye gukorerwa hagomba kubisabirwa mu nzego zibifitiye uruhushya.

Abera b’Imana batawe muri yombi ni abaturutse mu turere 13, turimo dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru, aritwo Musanze, Gakenke na Rulindo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports bari gusabirwa kutazagaruka mu kibuga vuba nyuma yo kubabaza abafana b’iyi kipe kandi ari bo bari bitezweho intsinzi kuri Gorilla FC

Kabaye: Birangiye Shaddy Boo avuye mu byo abantu bamumenyereyemo yigira gutwara ibinyabiziga -AMAFOTO