in

Polisi y’u Rwanda yahaye gasopo abanyonzi bigize intumva bagakora ibinyuranye n’amategeko

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yonge kwibutsa abatwara amagare ko batemerewe kurenza saa kumi nebyiri z’umugoroba ndetse anasaba abatwara ibinyabiziga muri rusange kwirinda gutwara banyoye ibisindisha ndetse no kwirinda umuvuduko ukabije, muri bino bihe by’iminsi mikuru.

Mugihe abanyarwanda bitegura iminsi mikuru isoza umwaka umwaka Polisi y’uRwanda irasaba abanyarwanda kuzizihiza iminsi mikuru bakanezerwa bizirikana umutekano wabo.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Iributsa abanyarwanda cyancyane abatwara ibinyabiziga kwirinda kutwara banyoye ibisindisha, gutwara ku muvuduko urenze uwajyenwe no kwirinda ubusinzi n’urugomo, ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Rubanda kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2023.

Mubindi Umuvugizi wa wa Polisi yagarutse ku kibazo cyabajwijwe n’umuturage witwa Jerome Optimistic kuri X yahoze yitwa Twitter abaza niba abagenda ku igare rya Siporo bwije mu muhanda bibujijwe ku buryo iyo Polisi igufashe iguca amande angana n’ibihumbi cumi.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Umuvugizi asubiza iki kibazo yagize ati” Amabwiriza ya jyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali agena ko abatwara amagare bagomba kuba bavuye mu muhanda saa 18h00. Ikindi nuko ko polisi itajya itanga controversial kubanyonzi (guca amande) ahubwo ifata amagare ikayafunga igahamagaza banyirayo bakigishwa hanyuma ikayabasubiza.”

Mubindi Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abatwata amagare bagomba kwirinda gufata kumakamyo agenda, ndetse no kugenda kumuvuduko kandi bahetse imizigo iremereye iyo bagenda ahamanuka.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kenny Sol muri Ethiopia yahakuye igikombe gifite amateka akomeye, akaba ariwe munyarwanda wambere ubashije ku bikora (AMAFOTO) https://wp.me/p7ovfz-1cU6

Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ku bikorwa by’umuganda muri iyi minsi mikuru isoza umwaka