in

Polisi y’igihugu iri guhiga bukware umuntu wibagiriwe imbunda muri resitora yo mu mugi rwa gati

Abapolisi i Nairobi barimo gushakisha nyir’imbunda yasigaye muri resitora mu gace ka Kilimani kuri uyu wa kabiri taliki 17 Ukwakira 2023.

Imbunda, iri mu bwoko bwa pistolet ya Steyr C9-A2 MF yuzuye amasasu 16, yavumbuwe kuri cistern mu bwiherero bw’abagabo bwa Restaurant ya CJ kuri sitasiyo ya Ola hafi ya Argwings Kodhek muri Kenya.

Polisi yemera ko imbunda yasizwe ku bw’impanuka n’umuntu ufite imbunda yabiherewe uruhushya wari waje muri resitora. Umuyobozi wa resitora yavuganye n’abayobozi, bageze aho byabereye maze bafata imbunda barayitwara.

Abashinzwe iperereza kugeza ubu bakomeje gushakisha nyirayo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Munyakazi Sadate yaciwe inyuma na Mr Dumburi ‘Mvukiyehe Juvenal’ kubera guseta ibirenge bye ari muri ya mishinga y’akataraboneka yizezaga Aba-Rayon bamuvumbura bakamumenesha

Nyuma yo kwitwa umunyagasuzuguro kubera kudasubiza abamuvuga, Meddy yasubizanyije n’umuntu kuri twitter (X)