in

Police yemeje umubare w’abamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka yabereye ku kinamba

Ku munsi wejo ku cyumweru nibwo habaye impanuka ikomeye yabereye mu mujyi wa Kigali ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa How yaguye munsi y’umuhanda.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yasobanuye iby’iyi mpanuka byose.

Yagize ati:” Ni impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite nimero RAD 421E, yaje kubura feri ubwo yamanukaga mu muhanda Yamaha-Kinamba mu mudugudu w’Amizero, Akagari k’Amahoro, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge igonga indi modoka y’ivatiri mbere y’uko ihanuka munsi y’ikiraro. Abaganga bahise bahagera batangira kwita ku nkomere.”

Yakomeje agira ati:” Abandi bantu bane bakomerekeye mu mpanuka nabo bajyanywe kwa muganga aho barimo gukurikiranirwa hafi.”

Hapfuye abantu batandatu, abandi bane barakomereka mu mpanuka yabereye mu muhanda uva Yamaha werekeza ku Kinamba mu Karere ka Nyarugenge kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Umunyana Shanitah akomeje kwatsa umuriro ku bategura Miss east africa kuri ubu arifuza akayabo k’amafaranga nk’ingurane y’imodoka yabeshywe

Igikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar u Rwanda ruzaba ruhagarariwe