Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Mukura Victory Sports igitego kimwe Kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 17 wa Championa y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu ubera kuri Sitade ya Huye iherereye mu karere ka Huye , utangira saa kenda z’umugoroba.
Umukino wagiye gutangira ikipe ya Rayon Sports imeze neza dore ko yaherukaga gutsinda ikipe ya Musanze FC ibitego bine kuri kimwe mu mukino wafunguraga imikino yo kwishyura, Mukura yo mu mukino wari wabanjirije uyu yari yakubiswe na APR igitego kimwe ku busa.
Umukino waherukaga guhuza Rayon Sports na Mukura mu gice kibanza cya Championa wari warangiye impande zombi zaranganyije ibitego bibiri kuri bibiri.
Umukino watangiye Mukura ariyo yiharira umupira nk’ibintu isanzwe iziho cyane , Rayon Sports yo yakinaga ubona ko ishaka kwirinda ko yabanza kwinjizwa gitego.
Rayon Sports nayo yaje gutuza itangira gukina umukino wayo maze umupira ku munota wa 10 ibona kufura yatewe neza na Eritier Luvumbu Nziga, Mousa Camara arasimbuka atereka ku mutwe Rayon Sports iba ibonye igitego cya mbere.
Mukura nyuma yo gutsindwa igitego yatangiye gukina umukino wayo wo guhererekanya umupira cyane cyane ku basore bayo nka Robert na Eli Tatu. Ibyo nibyo byatumaga abakinnyi ba Rayon Sports bisanga bakoze amakosa akabyara kufura za Mukura Victory Sports zaterwaga na Robert Mukogotya nk’iyo yateye ku munota wa 36 ariko Adolphe wa Rayon Sports umupira awukubita ibipfunsi uvamo.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Rayon Sports yatsinze igitego gutsinzwe na Mousa Camara ariko umusifuzi w’igitambaro aracyanga avuga ko Camara yari yaraririye.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’imbaraga ku ruhande rwa Mukura yagerageza uburyo bwo kwishyura igutego yari yatsinzwe.
Mukura byaje kiyihira ku munota wa 61 ubwo Habamahoro Vincent yahaga umupira umusore witwa Nsabimana Emmanuel agatsinda n’igitego cy’ishyura ku ruhande rwa Mukura. Uyu Nsabimana Emmanuel yari yinjiye mu kibuga asimbuye dore ko Uyu wari n’awo mukino wa mbere akinnye mu kiciro cya mbere kuko Mukura yaherukaga ku mugura muru Nyanza Football Club.
Umukino urangira impande zombi zinganya igitego kimwe Kuri kimwe