in

Platin na TMC bongeye gususurutsa ababakunze ubwo baririmbanaga nk’itsinda

Nyuma y’imyaka isaga itatu Platini na TMC bari bagize itsinda Dream Boys batandukanye, bongeye guhurira muri America bataramana mu birori bahuriyemo na Meddy.


Umusore witwa Chris wahoze mu itsinda rya Just Family nyuma akaza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’America, niwe wongeye guhuza Platini na TMC mugitaramo baririmba mu birori by’ubukwe bwe.

Mu ntangiriro za 2020 nibwo TMC nawe yimukiye muri America bishyira iherezo ku itsinda rya Dream Boys. Platini we ari kubarizwa muri America aho yatumiwe gutaramira abakunzi be, ibi nibyo byorohereje Chris kubonera rimwe aba bahanzi ubundi basusurutsa abatashye ibirori by’ubukwe bwe.
Platini niwe wabanje aririmba zimwe mu ndirimbo ze wenyine nyuma TMC azakumufasha baririmbana zimwe mu zo bazwiho nka Dream Boys. Biteganyijwe ko Platini na TMC bazongera guhurira mu gitaramo kizabera muri Leta ya Maine ku wa 11 Ugushyingo 2022.

Uretse Dream Boys ubu bukwe bwanaririmbyemo umuhanzi Meddy wanyuze benshi mu ndirimbo ye Queen of Sheebah mu gihe Ally Soudi ariwe wari uyoboye ibirori.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ufite imyanya y’ibanga igira impumuro mbi akomeje kuzonga umukunzi we

Inkumi yasabye abasore kutazongera guha ab’igitsinagore amafaranga