in

PL: Manchester United yambikiwe incocero inabatirizwa ku kibuga cya Liverpool

Ikipe ya Manchester United inyagiwe n’ikipe ya Liverpool, umuba w’ibitego birindwi ku busa mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.
Manchester United itaherukaga gutsindwa kuko iyi kipe yatsinzwe Umukino umwe Gusa kuva igikombe cy’isi cyarangira , imikino ya shampiyona igakomeza . Iyi kipe yari yasuye Liverpool kuri sitade ya Anfield Road maze ihabonera ishyano.

Darwin Nunez wari wisize insenda

Liverpool niyo yafunguye amazamu ku munota wa 43 igitego gitsinzwe na Cody Gakpo ahawe umupira na Andrew Robertson.
Igice cya mbere kinarangira gutyo. Mu gice cya kabiri Manchester United yahuye n’ibyaho kuko niho bayipakiriye ibitego byinshi.
Cody Gakpo wihimuraga ku ikipe yamwifuje ntayigemo

Ku munota wa 47 Darwin Nunez yatsinze igitego ahawe umupira na Harvey Elliot.
Ku munota wa 50 Cody Gakpo atsinda igitego cya gatatu ku mupira yarahawe na Mohamed Salah.

Salah nawe ku munota wa 66 ashyuramo icya Kane nk’aho bidajagine ku munota wa 76 Darwin Nunez atsinda igitego cya gatanu.
Maze ku munota wa 83 Mohamed Salah arongera anyeganyeza incundura kiba igitego cya gatandatu.
Ku munota wa 88 Roberto Firmino yaje gutsinda igitego cya 7,mukino urangira Manchester United ibatijwe Nyandwi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Update: Liverpool agahinda kose yarimaranye iminsi igatuye Manchester united

Kakubayeho wowe wamenyereye guhora ukora imibonano mpuzabitsina buri gihe maze ukaza guhita ubihagarika