in

Pitchou, Abedi na Serumogo barashinjwa ubugambanyi nk’ubwo Yuda yakoreye Yesu

Pitchou, Abedi na Serumogo barashinjwa ubugambanyi nk’ubwo Yuda yakoreye Yesu.

Ubuyobozi bwa Kiyovu bweruye buvuga ko benshi mu bakinnyi bayo barekuye bashinjwa ubugambanyi.

Ni ikipe yakoze impinduka zikomeye zatunguye benshi yaba mu bakinnyi basoje amasezerano baretse banga kongerera amasezerano ndetse hari n’abo barekuye bagifite amasezerano.

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana François Regis yashyize umucyo kuri iki kibazo avuga ko benshi bashinjwa ubugambanyi.

Yavuze ko benshi muri aba bakinnyi baje batazwi Kiyovu Sports igatuma bamenyekana none bagiye bahembwa miliyoni.

Ati “Bari bakinnyi baje muri Kiyovu Sports badakomeye. Twabaguze bahembwa ibihumbi 100 Frw gusa, bavuye muri Kiyovu bageze kuri miliyoni 1 Frw. Twabatanzeho miliyoni 10 Frw badusinyira imyaka ibiri bakiza, tubongera undi mwaka kuri miliyoni 10 Frw.”

Yakomeje avuga ko hari abagiye basaba miliyoni 40 kugira ngo bongere amasezerano, ahamya ko kubarekura nta gihombo kuko 90% n’ubundi bari ahagambanyi.

Ukurikije imvugo y’uyu muyobozi wakumva ko bamwe mu bakinnyi yavugaga ari abarundi Nshimirimana Ismail Pitchou na Bigirimana Abedi bari basoje amasezerano bikavugwa ko bifuzaga miliyoni 40 ngo bongere amasezerano.

Hari Serumogo Ali wari visi kapiteni byatunguranye uburyo yarekuwe, uyu na we byavuzwe yagiye agambanira ikipe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya koko atemba agwa munda: Umusaza yavuze ingorane abagabo bahura nazo zishobora no gutuma biyambura ubuzima (Amashusho)

Ikipe ya Republican Guard yegukanye igikombe cyo kwibohora bigoranye