in

“Phil Peter niyo yakoresha uburozi ntabwo azatera imbere mu muziki” umunyamakuru Dj Adams yashyize hanze urutonde rurerure rw’abahanzi batazigera bagera ku rwego Mpuzamahanga

Umunyamakuru Adam Abubakar Mukara usanzwe umenyerewe ku mazina ya DJ Adams yatangaje ko hari abahanzi benshi b’Abanyarwanda batazigera bagera ku rwego Mpuzamahanga bitewe n’uko ibyo bakora bigoranye ko byagera kure.

Uyu munyamakuru wa Radio Fine FM uzwiho kutarya indimi, yatangaje aya magambo binyuze mu kiganiro Red Hot Friday yakoranye na MC Monday.

Yagize ati “Phil Peter kuririmba ntabwo ashobora kurenga u Rwanda n’ubwo yaba abishaka ntabwo byakunda, noneho n’ubwo yarogesha ntabwo byakunda ntabwo ashobora kurenga u Rwanda na Yago ntabwo byakunda ntanubwo aribo bonyine na Fireman na Jay C ntabwo bashobora kurenga u Rwanda, sibo bonyine na bariya ba Kenny sol ntabwo bashobora kurenga u Rwanda kandi baracyari bato, ba Ariel Wayz uzajya wumva ngo bagiye mu bitaramo i Burundi ariko ntabwo indirimbo zizaba Mpuzamahanga cyeretse bahinduye ibyo bakora”.

“Abenshi mvuga bize umuziki ariko nibo usanga bakora amakosa, ugasanga umuntu utarize umuziki amurusha Hit hano mu Rwanda”.

Dj Adams ni umwe mu bafite ubunararinonye ku muziki Nyarwanda akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Radio & TV10 Rwanda na Radio Fine FM akorera kuva mu mpera z’umwaka ushize.

Umunyamakuru DJ Adams

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Sugira peace
Sugira peace
1 year ago

I respect dj Addams cause he been in the game for so long but he lost me when he mentioned Kenny sol and ariel wayz! Where that stupid list at, anyway?

Last edited 1 year ago by Sugira peace
DUSHIMIYIMANA HIRWA Prosper
DUSHIMIYIMANA HIRWA Prosper
1 year ago

Kbx amakuru muduha ni sawa cne hisa Ubu mukarere ka Rulindo Burega na Ntarabana turatabaza kuko ubujura bwafashe indi ntera pe!

Diamond Platinum arashinjwa kwanga gutanga indezo

Reba amafoto ya Alliah Cool yicaye mu ruganiriro rw’inzu ye ihagaze 1/2 cya miliyari yavugishije benshi i Nyarugenge