in

Petrovic wari uri muri Koma ubuyobozi bwa APR FC bwatangiye gutekereza undi mutoza ukomeye nyuma yo kubona ko abari buzanwe n’uyu musaza bashobora kuyiba

Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kubona umutoza Petrovic agiye muri Koma nyuma yo gukora impanuka, basubiye ku mutoza wari wabahenze ariko ushobora kubageza aho bifuza.

Muri iyi wikendi ishize, nibwo umutoza ukomoka mu gihugu cya Serbia Petrovic hatangajwe ko yakoze impanuka mu mihanda yo muri iki gihugu ndetse bivugwa ko yari yasinze kuko ngo yagenderaga mu mukono utari uwe. Uyu musaza nyuma y’impanuka yahise ajya muri Koma kuko yari amerewe nabi cyane bijyanye ni uko n’imbaraga z’umubiri we ari nke.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko APR FC nyuma yo kubona uyu mutoza amerewe nabi bongeye gutekereza kuri Florent Ibenge Ikwanga ukomoka mu gihugu cya DRC kubera ko ngo n’ubundi amafaranga yabaciye basanze iyo baterenyije ayo bazaha Petrovic n’abatoza azazana arenga kure ayo Ibenge abaka banamuzi neza kandi aba Petrovic ntabwo babizeye neza.

Florent Ibenge Ikwanga mu ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Sudani atoza, ahabwa angana na Milliyoni 50 z’amanyarwanda kandi iyo uteranyije ayo Petrovic azahabwa n’abatoza bashya azizanira arenga aya Ibenge afata kure.

Petrovic amakuru dukura kubanyamakuru bo mu gihugu cya Serbia aho arwariye, bivugwa ko yamaze kuva muri Koma ashyize igitutu ku baganga ngo atahe iwabo bamubwira ko bidashoboka ntambaraga nyinshi aragira zatuma arwarira mu rugo.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nawe yaramukundaga disi!: Cristiano Ronaldo yagaragaye ari kuryoherwa n’indirimbo y’umuhanzi uherutse kwitaba Imana (Video)

Ntajya atinya no kwambara ikote ryonyine akajya no mu ruhame! Dj Sonia yongeye kunyeganyeza urubuga rwa Instagram kubera amafoto yasohoye (AMAFOTO)