in

Perezida wa Rayon Sports yabwiye Abedi na Pitchou amafaranga atagomba kurenze uko byagenda kose niba batayemera bajya gushakira ahandi 

Abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cy’u Burundi, Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou bahawe nyiranarengwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo gukomeza kongera amafaranga bitewe ni uko babona iyi kipe ibashaka cyane.

Hashize igihe kinini igurwa rya Abedi na Pitchou mu ikipe ya Rayon Sports ari byo birimo kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ariko gukomeza kugorana kw’aba bakinnyi nibyo bikomeje gutuma gusinya masezerano bikomeza kugorana.

Muri iyi wikendi tuvuyemo nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye kugirana ibiganiro na Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou, aba bakinnyi nyuma yo kuba bari babwiye Rayon Sports ko bashaka million 60 Ari babiri ushinzwe kumushakira akaryo (Agent) ntabyumve bahise bongeraho andi.

Aba bakinnyi mu biganiro bagiranye na Rayon Sports batse Milliyoni 80 z’amanyarwanda, buri muntu agahabwa Milliyoni 40 ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bubwira aba bakinnyi ko niba batemera Milliyoni 50 buri umwe agatwara Milliyoni 25, bashakire ahandi ubwo nabo bagiye gushaka abandi bakinnyi baborohereza.

Amakuru dufite ni uko ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba baratumye Leandre Willy Essomba Onana agaragara cyane akagurwa na SIMBA SC Milliyoni zigera kuri 200, Hari abakinnyi bashobora kuza gukina hano mu Rwanda bakomoka mu gihugu cya Cameroon Kandi banahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu CHAN.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yari atanyutse! Anita Pendo yagerageje gutera karitoma arushanwa na Japhet yenda gutanyuka – VIDEWO

Umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda yahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa inshingano zikomeye cyane