in

Perezida wa Rayon Sport yatanze ukuri kose ku kibazo cya Youssef na Mugadam benshi bari baziko birukanywe

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abakinnyi babiri ba Gikundiro, Umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n’Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar Mugadam, bari mu kwezi ko kwitekerezaho ari na ko kuzagena ahazaza habo muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’Inteko Rusange Isanzwe yateranye ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023 kuri Grazia Hotel, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

 

Mu mezi abiri ashize havuzwe cyane inkuru z’uko Umunya-Maroc, Youssef Rharb ashobora gutandukana na Rayon Sports ndetse ko iyi kipe iri mu nzira zo kumusezerera hamwe n’Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar Mugadam.

Kuri iki kibazo, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasubije ko aba bombi bahawe kwitekerezaho ukwezi kumwe ari na ko kuzagena ahazaza habo muri iyi kipe.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Taylor Siwft yahagaritse igitaramo cyari kumwinjiriza amamillion kubera umufana we wapfuye

We ntabwo yanyweraga mu kirahure! Amashusho ya Pamella yishimanye n’inshuti ye barimo banywa kuri ka wino ni amwe muyafashwe mu birori byo gusezera ku bukumi – videwo