in

Perezida wa PSG yatangaje amagambo akomeye ku hazaza ha Mbappé

Nasser Al-Khelaifi Perezida wa Paris Saint-Germain mu Bufaransa yatangaje ko Kylian Mbappé atazigera ava muri PSG ku buntu.
Kuva isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryafunguka muri iyi mpeshyi inkuru z’ahazaza ha Mbappé zagiye ziba nyinshi. Byaje kuba Bibi ubwo uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yandikiraga ibaruwa abayobozi ba PSG ababwira ko arazongera amasezerano nyuma ya 2024.

Uyi munsi ubwo PSG yamurikaga umutoza mushya wayo Luis Enrique. Itangazamakuru ryabajije Perezida Al-Khelaifi ahazaza ha Mbappé, maze avuga ko Mbappé atazagendera Ubuntu.

Ati” Mbappé yavuze ko atazagendera Ubuntu, nahindura intekerezo ze , Si amakosa yange”.
Perezida yongeraho ko nta muntu uruta ikipe ko niba yumva atagomba kongera amasezerano asigaranye ibyumweru bibiri byo kubyemeza kuko nta muntu uruta ikipe.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyaxo na bamenya badukanye imico yo gusomana ubwabo (Amashusho) 

Ifoto ya weekend! Mu gakanzu kamwegereye, Miss Mwiseneza Josiane yasangije abamukurikira ibihe byiza yagiriye i Musanze