in

Perezida wa Gasogi United KNC amagambo ashize ivuga

Perezida w’ikipe ya Gasogi United ya hano mu Rwanda muri shampiyona y’ikiciro cya mbere Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC ikipe ye ejo tariki ya 13 yandagajwe na Rwamagana.

Rwamagana yari mu makipe ataratsinda na rimwe,yatunguye Gasogi United yari iya kabiri muri shampiyona iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Shumbusho Aphrodis ku munota wa 71 w’umukino.

Ni mugihe mbere y’uko uyu mukino uba KNC yari yaratangaje ko bazatsinda Rwamagana, yagize ati ” Rwamagana aho iri sitwe twayihashyize itwitege”.

Gusa ibyo abasore ba Rwamagana Fc byabateye imbaraga Gasogi barayitegura maze ku munsi wejo bayitsinda igitego kimwe gusa maze bacyura amanota 3 yabo ya mbere.

Nyuma y’umukino uhagarariye abafana ba Gasogi United Mutabaruka umunyamakuru kuri radio1 yavuze ko gutsinda no gutsindwa bibaho ati ” twahushije ibitego birenga 10 icyo twabuze ni amahirwe kandi twe ntidutekereza ku byahise ahubwo tureba ibiri imbere”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu magambo yuzuye urukundo umufasha wa Clapton Kibonke yamwifurije isabukuru y’amavuko

Urukundo ruhebuje: inkumi yatunguye umusore imuha akayabo ko kugura imodoka