in

Perezida Al- Khelaifi yirenze ararahira ashinza Real Madrid ubugome n’ubugambanyi.

Umuyobozi w’ikipe ya Paris Saint-Germain Al-Khelaifi yakanye ibyo bashinzwa byo kuba barasesaguye igihe basinyishaga Kylian Mbappé amasezerano mashya, aho bazajya bamuhemba akayabo.

Al-Khelaifi yashinje ikipe ya Real Madrid ubugome bwo gushaka gutwara umukinnyi k’ubuntu kandi  ari umukinnyi wakagombye kugura akayabo, ndetse nyuma y’ibyo yashinje Real Madrid ubugambanyi bukomeye.

Mu magambo ye yahakanye ko amafaranga ari ikibazo:yagize ati:” Iyo bigeze kuri Mbappé amafaranga si ikintu cy’ingenzi ndabizi ko hari indi kipe muri Espanye yakwishyura nkayo twatanze” yatungaga agatoki Real Madrid.

Yashimangiye ko gahunda bari bafitiye Mbappé aricyo cy’ingenzi kurusha ibindi yagize ati:” umushinza wacu wo kugera kuri byinshi ni wo w’ingenzi kurusha ibindi kuri Mbappé”

Nasser bin Ghanim Al-Khelaifi ni umunya-Qatar uyobora byinshi harimo federasiyo ya tennis muri Aziya,  kampani ya BEIN, ayobora kandi ikipe ya Paris Saint-Germain ikinira muri League 1.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakoresha Twitter bamaze kubonera Israel Mbonyi umukunzi

Umupapa yahaye impano itangaje umuhungu we nyuma yo kumubona atereta