Pasiteri witwa Alex Muimi Munyoki, ufunzwe hamwe n’abandi bantu babiri bazira kuba barabaye muri Hotel iminsi 41 bakanga kwishyura amashilingi 370,000.
Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko yasabye ko bagenzi be babiri barekurwa hanyuma akaba igitambo kuri bo. Intandaro yibi byose byatumye uwo mukozi w’Imana ahura nako kaga, byatewe nuko yateguye amasengesho y’iminsi 40 aho ngo yasengeraga igihugu.
Uyu mukozi w’Imana yaje gushaka abandi bantu babiri ngo bamufashe muri icyo gikorwa cyo gusengara igihugu.
Nyuma yo gusoza amasengesho basabwe kwishyura nyiri hitel yitwa Goshen Inn, hanyuma babura ubwishyu bahita bajyanwa gufungwa.
Ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera Munyoki yasabye urukiko kurekura bagenzi be babiri hanyuma akaba ariwe ukomeza gufungwa kuko ngo bariya bari abashyitsi be, bityo ko bakwiriye kurekurwa akababera igitambo muri bino bihe twitegura Pasika.
Munyoki ati”. Ubwo yesu yari ku musaraba abambanywe n’ibisambo bibiri, yasabye ko byarekurwa, nange ndagirango imbe igitambo cyaba bantu babiri ngo barekurwe hanyuma musigare mufunze njye.”
Gusa ubusabe bwe urukiko rwa biteye utwatsi ruvuga ko atariwe ugena abakwiriye kurekurwa.
Muri abo barikumwe muri Gereza harimo uwitwa Gilbert Muzami mukisa hamwe na Lilian Namangasa.
Ibi byaha baregwa byo kwanga kwishyura Hotel babikoze tariki ya 15 Gashyantare 2023 nkuko urukiko rwa bisobanuye.