in

Pasiteri yapfuye yishwe n’inzara nyuma yo gushaka kwigana umwana w’Imana Yesu/Yezu Kristo

Pasiteri wo muri Mozambique yitabye Imana agerageza kwiyiriza iminsi 40 ngo agere ku muhigo wagezweho na Yezu/Yesu wavuzwe muri Bibiliya.

Urupfu rwa Francisco Barajah rwemejwe ku wa Gatatu, yari pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ’Santa Trindade Evangelical Church’ ryo muri Mozambique.

Yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane, nyuma y’iminsi 25 ntacyo akoza ku munwa, yari yaratakaje ibiro byinshi ku buryo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenda n’amaguru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi 23 ba Rayon Sports baratangira umwiherero mu Bugesera bitegura Gasogi United imeze nk’intare yakomeretse

Tiwa Savage yinjiye mu rugendo rwo gukina Filime, aho Filime azashyira hanze izaba yitiranwa na bimwe mu bikorwa bye