in

Pasiteri yagerageje kwiyahura nyuma yaho urusengero rwe rubuze abayoboke

Umu pasiteri wo muri Nigeriya yashatse kwiyahura nyuma y’ibigeragezo yanyuzemo ndetse n’ibihe bidasanzwe urusengero rwe ruri gucamo.

Amakuru ajya hanze avugako umu pasiteri utaramenyekana neza yageragezeje kwiyahura ariko abaturanyi bakahagoboka atarakora ayo mahano. Abatabaye uyu mugabo, bamuhambuye umugozi mw’ijosi maze bamusukaho amazi kugirango agarure akuka.

Nyuma yuko agarutse ibuntu, uyu mu pasiteri yatangaje ko ahangayikishijwe n’uko urusengero rwe rufite abayoboke 15 gusa guhera mu 2000 kandi akora ibishoboka byose ariko akabona ntacyo bitanga.

Yagize ati “Ndananiwe, mw’abantu mwe mukwiye kureka nkipfira. Guhera mu 2000, nafunguye urusengero ariko nta bantu baruzamo, uretse gusa abayoboke 15. Mana warampamagaye, nariyirije, narasenze, nakoze ibishoboka byose kugirango urusengero rwange rukure. Nagiye kubwiriza, nagiye mu masengesho ya ninjoro, mbese nakoze byose bishoboka kugirango urusengero rwange rugere kure.”

                Rwanda: Umusore wo mubakire wanaminuje yashatse umukozi wo murugo/Urukundo rwubahwe

Yakomeje ati “Bagenzi bange twatangiranye bameze neza, insengero zabo zarakuze, bari gutembera amahanga mu gihe ngewe byanze, kugeza n’aho ntabona amafaranga yo kwishyura imyenda, nakoze ibishoboka byose kugeza aho ubu nta n’amafaranga yo kwishyura ubukode mfite”

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

REG BBC yongeye guha ibyishimo abanyarwanda(Amafoto)

Kim Kardashian yararitse abafana be inkuru y’urukundo rwe na Pete Davidson yasimbuje Kanye West